Given by the Prince of Peace - JESUS
Blessings are upon the head of the just: (Proverbs 10:6)



TESTIMONIES



English  |  German  |  Haitian Creole  |  Italian  |  Kiyombe  |  Lingala

Malagasy  |  Malayalam  |  Polish  |  Spanish  |  Tamil  |  Telugu


sepline




impamya


YEZU yaravuze ati; Genda wamamaze hose ineza nakugiliye; Mariko 5:19 .


Uyu munsi nongeye guhamya ineza IMMANA yangiliye, nukuntu amasengesho ya Mama Collins umuja wayo yemewe nayo .


Mu cyumweru gishize nagiye kureba muganga, anyohereza gufatisha amaraso bisanzwe bya buli mwaka.


Hanyuma bampamagara kumbwira ngo ningende mu bitaro ntatinze, kuko amaraso yali yabaye make. Yali ageze kuli 44 kandi mu bisanzwe agomba kuba hagati ya 120 na 160.


Nageze mu bitaro nsanga bose bandindiliye ntawunva ko ngihagaze, ngikora akazi kange, ngiseka ntabwo bunvaga ko umutima wange ugitera!!


Umuforomo kazi wanyakiliye ati sinshobora kunva ko utaryamye hasi utarembye; abo abibwiye bose bati ntabwo bishoboka, uretste IGITANGAZA, ntakundi bisobanutse. Ubwo bahise bajya kureba uko umutima utera bahita bampa amaraso imifungo ine; kandi bagira ubushakashatsi bwo kubirango bamenye impanvu.


Ubu ndamamaza ko umuyobozi wange ansengera; abo mbitekereje bose bunva ko ali igitangaza cya kozwe kubera amasengesho!


Aho nviliye mu bitaro, nagiye kureba muganga wange; ati ibyakubaye ho ni igitangaza gikomeye kuko ubwo nakubonaga mu cyumweru gishize; nabonaga ntacyo ubaye, ati mu myaka 40 maze ndi muganga ni ubwambere mbonye umuntu ushobora kuba agihumeka neza afite amaraso make gutryo.


Aliko ubwo , hali hashize iminsi Mama Collins ansengera ngo ngire imbaraga….Mama Collins yamamaza izina rya YEZU kuko yamwiboneye; kandi afite inema zose za ROHO MUTAGATIFU.


Nagiye mu bitaro ntabwoba mfite kuko Mama Collins ansengeye mba ndikumwe na NYAGASANI.


Ubu ndi imuhira IMMAMA ishimwe, ndamamaza ukwemera ndashimira RUGIRA ndashimira Mama Collins…Abatemera bahinyuza ibyo nvuga! YEZU ubwe se ntiyagilijwe ibinyoma? Aliko uko yabivuze, Byose birashoboka iyo ufite ukwemera Mariko 9:23.


Nahisemo kwemera, nicyo gituma icyo gitangaza cyambaye ho ngo nshobore kucyamamaza.


Ndashimira YEZU ndashimira Mama Collins.
Umutima ushima Jeannine Bouchard.



Madame Bouchard yagize amaraso make mumubili, ntabwo yigeze yunva arwye. Aliko ko yarasanzwe afite ikibazo kerekeranye nu muvuduko wa maraso, yagiye kureba muganga we kubera izo mpanvu.


Ahageze muganga ati genda wifatishe amaraso, ibisanzwe bya buli mwaka.


Bukeye baramuhamagara bati za vuba mu bitaro. Igipimo cya maraso ye cyali kuli 44, kandi kubisanzwe kigomba kuba hagati ya 120 na 160. Kubona yali agikora akazi ke, ndunva halimo amaboko ya NYAGASANI. Ubwo rero yarahageze bamuha amaraso imifungo ine, batangira ubushakashatsi bwo kugirango bamenye impanvu. Ubu amaze neza.


Mu myaka 25 maze ndi umuforomo kazi ntabwo ibyo nalinarigeze mbibona!!


Publie Mukagatera


sepline


Umuforomo kazi:


ntacyo nabona nvunga rwose ntagisubizo mbifitiye, kuva imyaka 25 maze nkora ni ubwamberre mbonye ibyo…….Gewe uko mbyunva nuko IMMANA, ya kurokoye ngo ujyane abandi bantu muli misiyoni ya Mama Collins.


sepline

Uwundi muforomo kazi:


Ni IGITANGAZA…….Nuko ujya ujya mu misiyoni ya Mama Collins akaba agusengera. Ese ubibwira abandi ngo bamenye neza impanvu? Namwemereye ko mbivuga!!


sepline

Umugore ukora muli laburatwali:


Ntabwo bishoboka, uwo mugore ufite amaraso ageze muli 44 agombe kuba yapfuye…NI IGITANGAZA!


sepline
sepline 

If you have in the past, attended Sister Therese Collins’ Ministries, and have received salvation, blessing or healing, we invite you to share it with us.

Sister Therese Collins’ Ministries


C.P. 205 Succ. St-Michel
Montreal, Qc, Canada, H2A 3L9

Telephone : (514) 803-4748
E-mail: info@sistercollinsministry.com

Any abusive language will not be read.